Mu cyumweru cy’ubutwari cyatangiye kuwa 24 gashyantare gisozwa kuwa 1 gashyantare 2018 cyagaragayemo ibikorwa binyuranye by’ubutwari. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, iterambere muri rusange n’ibindi. Mu murenge wa Kamabuye abarinzi b’igihango bahawe ceretifika y’ishimwe ku bikorwa bakoze by’ubutwari mu gihe genoside yakorerwaga abatutsi 1994.

Mu buhamya bwatanzwe byagaragaye ko buri kigero umuntu agezemo ashobora gukora umurimo w’ubutwari. Umugore witwa Nyiramyasiro Angelique wari ufite imyaka icyenda y’amavuko 1994 yarokoye abatutsi bahigwaga.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ati : ‘’Turasabwa gukora byinshi” yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kamabuye ko Abanyarwanda uyu munsi dusabwa gutekereza ku bikorwa igihugu cyagezeho ko bitizanye bikomoka ku ntwari z’itangiye u Rwanda. Yasabye abaturage gufatanya mu bikorwa binyuranye.

 

Share Button