Ingo 292 zahawe umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Musenyi. 250 muri zo ngo bahise batangira gucana mu nyubako zabo. Ingo 150 zitishoboye zo zahawe inkunga ya konteri, imirindankuba, amatara yo mu nzu , n’ibindi.

Nk’uko Kalisa Rosine Uhagarariye ishami rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Bugesera abivuga abantu bahawe amashanyarazi ni abatuye kuri metero 40 uturutse ahanyura umuyoboro w’amashanyarazi. Yijeje abaturage ko igikorwa cyo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage kizakomeza, igikorwa avuga ko bateganya ko kizaba cyarangiye mu 2024, ingo zose zegerejwe imiyoboro y’amashanyarazi, bityo kwigereza amashanyarazi mu ngo byoroshye.

Mu murenge wa Musenyi, bageze kuri 30% y’ingo zicaniwe babonye umuriro 2013. Biteganyijwe ko mu 2024 abaturage bose bazaba bashobora gucana umuriro w’amashanyarazi.

 

Share Button