Mu Karere ka Bugesera, abaturage ba Mazane na Sharita bamaze kwimurwa bahwanye n’imiryango 144 ifite abantu basaga 649. Abo baturage bari batuye mu manegeka ashobora kubashyira mu kaga ko kurengerwa n’amazi.

Abaturage bavanwa mu birwa bya Mazane na Sharita baremerwa ubuzima; bahabwa inzu, bakorozwa inka ndetse bahabwa n’umurima wo guhinga. Ni mu rwego rwo kubatuza mu buzima bushya butandukanye naho bavuye aho bari batuye mu manegeka ubuzima bwabo buri mu kaga gaterwa n’uko utwo tugari tuzengurutswe n’amazi.

Bwana Habimana Kizito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ati :''igihugu cyabonye ubuyobozi bwita ku banyarwanda aho bari hose''. Hari mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ku cyiciro cya gatatu cy’amazu yubakirwa abaturage bimurwa mu Birwa. Igikorwa cyabaye tariki 24 mutarama 2018 mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Abaturage basigaye kwimurwa mu kirwa cya Mazane ni imiryango 133, mu kirwa cya Sharita ni imiryango 133. Biteganyijwe ko abaturage bose bagomba kwimurwa babibashijwemo na Leta.

 

Share Button