Ku bufatanye bw’akarere ka Bugesera n’umushinga ushishikariza abana gushaka ibisubizo bo ubwabo babigizemo uruhare (Chirdren Voice today) abana bo mu mirenge ikora ku kibuga mpuzamahanga cya Bugesera tariki 19 Mutarama 2018 bahuriye mu murenge wa Juru. Hari mu rwego rwo gukangurira abana b’abangavu kwirinda inda zitateganyijwe.

Umuyobozi w’Imiyoborere Myiza ku Karere Sebatware Magellan yavuze ko abana bashukwa n’abantu bakuru bakabashora mu ngeso z’ubusambanyi. Binyuze mu mikino ndetse n’ubutumwa bunyuranye, abana bari hamwe n’abantu bakuru bahujwe no kuganira ku buryo bunyuranye bashukishwa ibintu bitafite icyo bibafasha hagamijwe kubashora mu basambanyi.

Nk’uko Niturinda Etienne Umuhuzabikorwa w’umushinga Plan Rwanda yabisobanuye ikibuga cy’indege , Umuhanda wa gari ya moshi bizaba biri mu karere ka Bugesera. Akomoza ku bana bivugwa ko baniye ababyeyi batangira bifuza ibirenze ibyo ababyeyi bafite. Niturinda yakomeje avuga ko abana muri iki gihe barimo kwangirika baterwa inda batifuza bityo ejo h’igihugu kakaba habura. Yabwiye abana ati : “Ntabwo amajyambere yatwegereye ari ayo kwica abana; abantu babashukisha ibitabafitiye umumaro bagamije kubasambanya’’.

Nk’uko Gakwaya Jean Marie Vianney yabisobanuye , icyo gikorwa cyo gukangurira abangavu kwirinda inda zitateganyijwe kizakomeza mu karere ka Bugesera. Cyatangirijwe mu mirenge ya Juru, Nyamata, Mwogo na Mayange. Imirenge ihuzwa hakurikijwe ibyo ababyeyi bafata nk’intandaro yo ishora abana mu busambanyi. Bityo message ikarushaho kumvikana bafatiye ku ngero zifatika. Iyo mirenge yahujwe yose ikora ku kibuga cy’indege.

 

Share Button