Ibikorwa by’Amajyambere u Rwanda rwubaka ntabwo byagerwaho bitubakiye ku ngo zitarimo amakimbirane. Nk’umusanzu wo kubakiraho iterambere umushinga Indashyikirwa ukorera mu karere ka Bugesera witayeho kubaka imitima.

Abafashamyumvire 120 batoranyijwe mu ngo zari zibanye nabi bafasha imiryango y’ingo zibanye guhinduka. Abo bantu bifashishwa n’umushinga Indashyikirwa ukorera mu karere ka Bugesera mu mirenge 2 Nyarugenge na Ngeruka guhindura imyumvire bubaka amahoro mu miryango nk’uko Muteteri Betty umuhuzabikorwa w’umushinga Indashyikirwa abivuga. “Amahugurwa bayakora binyuze muri gahunda za Leta yashyizeho; mu bikorwa by’umuganda, imigoroba y’ababyeyi n’ibindi. Uwumvise gahunda ayigize iye agasanga itsinda bagafatanya’’. Buri mezi atatu bakorana inama n’abavuga rikumvikana ni mu rwego rwo gusangira amakuru n’abayobozi.

Uwo mushinga igizwe n’abafashamyumvire b’abagore bafite ahantu bise urubuga bakirira abantu baje babagana kuberako bahuye n’ihohoterwa. Buri munsi abagore 2 bajya ku biro bakakira ibibazo by’abantu bahohotewe. Indashyikirwa uhuriweho n’umuryango Abaharanirimpinduka ushishikariza ahanini abagabo ku rinda ihohoterwa imiryango ukifatanya na none n’’ abafashamyumvire b’umushinga Rwanda women’s network ugizwe n’abagabo n’abagore baharanira amahoro y’ingo z’abanyarwanda.

Abaharanirimpinduka, abafashamyumvire bose icyo bahuriyeho ni ukurinda imiryango amakimbirane. iyo miryango ikorera mu karere ka Bugesera ihuriye ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ikora inama igamije kwisuzuma aribwo bongera abafashamyimvire bakangurira abandi kwirinda ihohoterwa.

 

Share Button