Tariki 15 mutarama 2017, Umuyobozi w’Umurenge wa Gashora Uwamugira Marthe yamurikiwe imihigo intore zivuye ku rugerero zahize ko zizageraho. Bwabaye n’uburyo bwo gutangiza urugerero ku rwego rw’umudugudu.

Uwamugira Marthe yabibukije ko ubu batakiri ku ntebe y’ishuri ko batojwe kugirango bafatanye n’itorero ryo ku mudugudu. Uwamugira yasabye intore kurangwa n’indangagaciro ndetse n’ibikorwa. Yagize ati: ‘’Ibyo igihugu kibatezeho ni byinshi uyu ni umwanya wo gutanga umusanzu wanyu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo’’.

Gahunda uko izajya ikorwa; buri wa gatanu intore zizajya zihurira aho zumvikanye biyibutse ibyo batojwe ndetse n’intambwe y’intore, umwitozo w’abahungu ni intambwe y’intore y’ingabo nziza aho bazajya bitoza bafite icumu n’ingabo ndetse n’intambwe y’intore ya ba mutima w’urugo aho abakobwa bazaba barimo gushayaya. Nyuma y’iyo myitozo bazajya mu bikorwa by’amaboko bashyira mu bikorwa imihigo bahize ko bazageho Umurenge wabo.

 

Share Button