Abajyanama b’Ubuzima b’Ikigonderabuzima cya Mayange mu Karere ka Bugesera bagira uruhare mu ikoreshwa ry’inkunga OMS igenera u Rwanda.

Kuri uyu wa 11 mutarama 2018, Minister w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, ubwo yari mu gikorwa cyo gusura ikigo nderabuzima cya Mayange ari kumwe na DR Tedros Adhanom Ghebreyesus muyobozi mukuru w’Ishami rya OMS, yavuze ko inkunga y’inkingo n’imiti ivura marariya itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita kubuzima ku isi (OMS).

Nk’uko Abajyanama b’ubuzima b’Umurenge wa Mayange babisobanuriye DR Tedros Adhanom Ghebreyesus muyobozi mukuru w’Ishami rya OMS ari mu Rwanda mu Rwego rwo kureba uburyo U Rwanda rugeza ubuvuzi kuri bose, abajyanama b’ubuzima bavuze ko bakora ubuvuzi bukomatanyije.

Iyo nkunga igera no ku bajyanama b’ubuzima mu bikorwa byo kugeza ubuvuzi bise ubuvuzi bukomatanyije bageza kuri buri muturage. Abajyanama b’ubuzima bavura malariya, bakurikirana abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite,n’ibindi.

Abo bajyanama b’ubuzima bigabanyijemo amatsinda rimwe rivura malariya, abandi bitaho abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore irindi tsinda rikurikirana ibijyanye no kuboneza urubyaro ku bagore babyifuza. Umuyobozi Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye Ibikorwa by’Abajyanama b’Ubuzima.

 

Share Button