Mu nama mpuzabikorwa yabaye Tariki 27 ukuboza 2017 mu Karere ka Bugesera Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufuruke Fred asaba abayobozi guhinduka kugirango amaso yabo yerekere ku mu nshingano yo gufasha abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufuruke Fred yibukije abayobozi ku nzego z’ibanze ko aribo bafite ibisubizo by’abaturage bahagarariye. Mufuruke yavuze ati: ‘’Ikigaragara hari icyuho mu bayobozi, indangagaciro zigaragarira muri service, mu byo dukora. Abayobozi barahuze’’. Bwana Mufuruke yakomeje abasaba ko amaso yabo bayerekeza mu nshingano igihugu cyabahaye ariyo yo gufasha umuturage.

Mu bibazo abaturage baje bahagarariye abandi bagiye bagaragaza mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera, harimo ibikorwa remezo byangirika ntibikurikiranwe, igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera abaturage badasobanukiwe, abaturage badasobanukiwe imihigo akarere kaba kahize, abantu batazwi babonako ari byo bitera ubujura, n’ibindi.

Madamu Kamayirese Germaine Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa remezo wari umushyitsi mukuru muri iyo nama yibukije abayobozi gukurikirana imirimo bashinzwe. Nk’umwe mu myanzuro Kamayirese yasabye abayobozi guhinduka vuba. Kamayirese yasabye kongera ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage ibikorwa by’abaturage bikaba ibyabo koko. Ati: ‘’Aho tugeze umuturage agomba kugira ibikorwa bimukorerwa ibye’’.

Abaturage bitabiriye inama barimo abikorera, amadini akorera mu Karere ka Bugesera. Harimo n’inzego zatowe n’abaturage mu nzego z’ibanze guhera ku rwego rw’umudugudu, barengaga 1500.

 

Share Button