Abana 51 kuri 78 barererwaga mu kigo RAFIKI Fondation babonye imiryango izakomeza kubitaho.

Ikigo Rafiki cyareregwamo abana badafite imiryango yo kubitaho cyangwa imfubyi bashyikirijwe ababyeyi. Bamwe muri abo bana batandukanijwe n'imiryango yabo kuberako itishoboye abandi ni imfubyi.

Abo bana bamwe baje ari impijya bari bamaze imyaka icumi barerwa n'abanyamahanga bakomoka muri Amerika aho bahabwaga amasomo guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye hakurikijwe gahunda ya Amerika. kuri uyu wa 19 ukuboza 2017 abo bana bashyikirijwe imiryango igomba gukomeza ibarera.

Uzarazi Evode uyoboye itsinda rishinzwe abana muri komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC) mu Karere ka Bugesera avuga ko gushakira imiryango abana bari mu bigo ari ugusubiza inshingano ababyeyi. Ati :’’Ni ukugirango abana b’abanyarwanda batozwe indangaciro n’umuco nyarwanda aho kurererwa mu kivunge’’.

Nk’uko Umuyobozi Wungirije w'ikigo cya Rafiki Asiimwe Sam abivuga abana bazanywe muri icyo kigo bamwe bafite ibibazo mu miryango abandi ababyeyi babo batazwi.

Abana 51 nibo kuri uyu wa 19 ukuboza 2017 bashyikirijwe ababyeyi babo hari n’abandi bahawe ba Marayika murinzi. Ni ukugirango nabo bahabwe indangagaciro z’umunyarwanda nk'uko Uzarazi abivuga.

Asiimwe Sam yijeje ababyeyi bazabishobora inkunga yo gukomeza kubafasha mu myigire y’abana babo ariko bataha muri iyo miryango.

Uzarazi Evode yagiriye ababyeyi inama yo kwitaho uburere bw’abana bajyanye babatoza ubuzima babasanzemo cyane ko bamwe batigeze baba mu buzima bujyanye n’icyaro babatoza imirimo ijyanye n’urwego rwabo.

Ikigo cyari kimaranye imyaka 10 abana aho umukuru muri bo afite imyaka 15 ; 51 muri bo babonewe imiryango abandi 27 baracyashakirwa ababyeyi .

 

Share Button