Mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017 habereye umuhango wo gutangiza uburyo bushya bwo guhuza abana bakuwe mu mihanda n’ababyeyi. Muri uwo muhango Uturere dufite abana muri icyo kigo twashyize umukono ku maserano yo gufatanya gukurikirana umwana wakuwe mu muhanda hagati y’Ubuyobozi n’umubyeyi.

nk’uko Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibigo ngororaramuco muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Bosenibamwe Aime yavuze mu muhango wo gushyikiriza abana bari mu kigo cya gitagata ababyeyi; ibibazo abo bana bagiye bahunze bajya mu mihanda bagiye babisanga.

Bwana Bosenibamwe yavuze ko abana 819 ari bo basubijwe mu miryango kuva iki kigo cyatangira mu 2000 muri bo 219 bakaba basubiye mu mihanda. Muri uyu muhango abana 66 nibo bashikirijwe ababyeyi nyuma yo guhabwa inyigisho zinyuranye zibiteguza gusubira kubana n’ababyeyi babo.

Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yibukije ababyeyi ko bagomba kuba hafi abo bana. Ati : ‘’Aho bageze hari hashimishije; bigaga, bahawe amasomo abatoza kuba mu miryango n’ibindi’’. Bwana Nsanzumuhire yabibukije na none gufata inshingano yo kurera kuko byagaragaye ko hari ababyeyi bagira uruhare mu kujya mu mihada kw’abana.

Umwe mu bana barerewe mu kigo ngororamuco cya Gitagata ubu akaba yitunze mu buzima bwo hanze nk’abandi, yagiriye inama abana bagiye mu miryango yabo ko umutimanama wabo n’inama z’ababyeyi aribyo bigomba kubayobora.

Guhera mu 2000 ikigo cya gitagata giherereye mu karere ka Bugesera cyakira abana b’abahungu bakuwe mu mihanda. Nyuma yo gutozwa no kugororwa basubizwa ababyeyi babo. Ku bana 441 bari mu kigo ngororamuco cya Gitagata bahwanye na 1/20 cy’abana bari mu muhanda.

 

Share Button