Mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa 5 ukuboza 2017 habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe girinka munyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred yasabye imiryango 21 borojwe muri gahunda ya girinka munyarwanda gufata inka bahawe neza kuko zizatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Guverineri Mufurukye Fred yavuze ko inka bahawe; ari mu bihe byashize ndetse nabazihawe uyu munsi borojwe na Perezida wa Republika nyakubahwa Paul Kagame.

Guverineri Mufurukye yakomeje avuga ko kwiba inka ya girinka ari ukwiba Perezida wa Repubulika wayihaye umuturage. Ati :’’ Ni ukuzirikana ko inka mwahawe ziba zitanzwe n’Umukuru w’Igihugu. Bityo kuzifata neza ni ukuzirikana igihango mwagiranye na Perezida wa Republika’’.

Kuva gahunda ya Girinka yatangira muri 2006 mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gutangwa inka ibihumbi cumi na bitanu na magana atandatu makumyabiri n’imwe. Uyu musi ubwo hatangizwaga iki cyumweru cya Girinka mu Ntara y’Iburasirazuba horojwe imiryango 21 ikaba.

 

Share Button