Kuri uyu wa 29/11/2017, mu murenge wa Rweru abaturage bubatse banasakara ubwiherero 50 ku baturage bo mu mudugudu wa Mbuganzeri batari bababufite.

Akomoza ku nsaganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’ubwiheroro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Uwiragiye Priscilla, avuga ko ubwiherero ari inzu ifite agaciro gakomeye kuko ikoreshejwe nabi havamo indwara.

Uwiragiye akomeza yibutsa ko ibwiherero bwujuje ibisabwa bugabanya indwara nyinshi. Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, ubwiherero bwujuje ibisabwa bugabanya indwara ziterwa n’umwanda kugera kuri 40%.

Kugirango isuku ibe yuzuye abaturarage bo mu mudugudu wa mbuganzere ho mu murenge wa Rweru bubakiwe ubwiherero, nubusanzwe ntibagiraga n’ibindi byangombwa by’ibanze biherekeza isuku nko ibikoni cyangwa inzu z’amatungo, basabwe gukomeza kubyuzuza.

Ubwiherero bwujuje ibisabwa bufite hagati ya metero 3 n’esheshatu z’ubujyakuzimu, bugomba kuba butinze, bufundikiye, bufite kandagira ukarabe, bwubatse ubujya juru kugera kuri metero ebyiri kandi busakaye.

Ubwiherero 65 buje busanga ubundi bwubatswe muri aya mezi atandatu 59 nibwobwubakiwe abaturage bo mu murenge wa Rweru. Naho abaturage 50 nibo bahawe umuganda kugirango babone ubwiherero bwujuje ibisabwa.

 

Share Button