Mu gukemura ikibazo cy’ihohoterwa abaturage bibanda k’umuco no koroherana aho kwiyambaza amategeko ahana ibyaha. Bityo imbaraga zikoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana n’abangavu rigahura n’imbagamizi.

Mu muhango wo gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana wo kuwa 24/11/2017, umuhango wabereye mu murenge wa Nyarugenge, ababyeyi b’abana babyaye inda zitateganyijwe bavuze ko abagabo batera inda abana bumvikana n’ababyeyi bakabaha amafaranga bityo ikibazo ntikigezwe mu butabera.

Ikindi ababyeyi bamwe basabaga ni uko igifungo cyakurwa ku muntu wateye inda umwana bakamutegeka gutanga indezo cyangwa amategeko agategeka ko uwo mwana ashyingirwa.

Mu rwego rwo guhangana no guhindura imyumvire, ingo 120 z’abaharanira amahoro mu miryango zikorera mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera zatangiye igikorwa cyo gufasha abana bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gukangukira kugaragaza ihohoterwa bahura naryo. Hashyizweho n’ikigo cya Isange one stop Center muri buri Karere mu rwego rwo gutanga ubutazi bw’ibanze mu buryo bwihuse.

 

Share Button