kuwa 18/11/2017, Intumwa za Rubanda umutwe w’Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano; Mutimura Zeno, Numukobwa Justine, Rwigamba Fidele, Nyiramadirida Fortunee basuye umupaka wa Nemba mu Murenge wa Rweru, umupaka usanzwe unyuramo abinjira n’abasohoka bagana cyangwa bava mu gihugu cy’Uburundi. Izo ntumwa za Rubanda basuye na none Umurenge wa Kamabuye igice gikora ku gihugu cy’Uburundi.

Ubwo, Intumwa za rubanda bageraga ku mupaka wa Nemba Baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel. Ushinzwe gucunga umupaka wa Nemba Sindahabo Aime Gaspard yasabye intumwa za rubanda kubakorera ubuvugizi.

Sindahabo yavuze ko hakenewe ibimenyetso bigaragaza imbibi z’umupaka zakumvikanwaho n’ibihugu biwuhuriyeho kugirango hagaragare imiterere yawo kuberako nta mazi cyangwa ibindi bimenyetso bitandukanya umupaka w’u Rwanda n’Uburundi.

Ibindi Sindahabo yagejeje ku Ntumwa za rubanda ni ukuvugurura inyubako. Sindahabo yagaragaje ko inyubako bakoreramo ari iyakera, asaba ko yavugururwa mu rwego rwo kugabanya imbogamizi bahura nazo. Ikibazo cy’ibimenyetso bigaragaza imiterere y’imbibi hagati y’u Rwanda n’Uburundi, intumwa za rubanda zasanze no muri centre ya Munzenze mu Murenge wa Kamabuye naho gihari.

 

Share Button