Abaturage bo mu kagari ka Rutare ho mu Murenge wa Musenyi bahawe amavomero abiri y’amazi ya WASC, bagiraga ikibazo cyo gushoka ibishanga bajya gushaka amazi. Amazi yaje yunganira ibigega 30 bifata amazi y’imvura. Ibyo bikorwa byose byatewe inkunga na Ambasade ya Japan mu Rwanda binyuze mu muryango Record; umuryango aharanira kurengera ibidukikije.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Uwiragiye Priscilla yavuze ko abahawe aya mazi bari bayakeneye kuberako ari imiryango itishoboye yagambaga kwitabwaho.

Bamwe mu bubakiwe ibigega bifata amazi bagaragaje ko ayo mazi abafitiye akamaro. Nirere Agnes yavuzeko ayo mazi amufasha kuvomerera akarima k’igikoni, ndetse no gukora ibindi bikorwa bikeneye amazi.

Naho Nzabonimpa fidele avuga ko mbere yo kujya ku ishuri abana babanzaga kujya gushaka amazi mu bishanga ariko ubu ayo mazi afasha abana kujya mu ishuri bafite isuku kandi badakererewe.

Madamu Uwiragiye Priscilla yasabye abaturage bahawe amazi kuzirikana uwo mubano mwiza u Rwanda rifitanya n’igihugu cya Japan.Nawe H.E. Takayuki Miyashita uhagarariye igihugu cya Japan mu Rwanda yijeje abaturage bo mu murenge wa Musenyi ko yiteguye gufatanya n’abanyarwanda mu guteza imbere imibereho y’abaturage

 

Share Button