Abana batowe ngo bahagararire abandi mu mirenge igize Akarere ka Bugesera bahuguwe ku gufata ibyemezo ku bibakorerwa. Nk’uko ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera Bamurange Apolinarie yabisobanuye mu mahugurwa yabaye tariki 11 ugushyingo 2017; Uru rwego rwifashishwa mu kugeza ubutumwa ku bandi bana babatoye ngo babahagararire. Bamurange yongeyeho ko impamvu abana bahabwa ubumenyi ari ukugirango biyubakemo icyizere, umwana abe yakwifatira ibyemezo ku bimukorerwa.

Abana bane bahagarariye abandi muri buri murenge bari kumwe n’imboni z’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umwana bahuguwe ku ruhare bagomba kugira mu kwifatira ibyemezo ku bibazo bahura nabyo.

Gakwaya JMV uhagarariye umushinga Children’s Voice Today ukorera mu Karere ka Bugesera; umushinga uharanira uburenganzira bw’umwana, abana ubwabo babigizemo uruhare yavuze ko kuva umushinga watangira 2015 hari ibikorwa abana bamaze gukora binyuze muri uko kwigirira icyizere.

Gakwaya JMV akomeza avuga ko mu byo abana bagaragaje nk’ibibazo mu muryango nyarwanda, ndetse abana ubwabo bagizemo uruhare mu kubishakira inzira harimo kumenya ko hari abana bakora imirimo ivunanye mu birombe n’ahandi. Abana bamenye ko hari abana bataye amashuri, bamenye na none ko hari abana bibera mu muhanda n’ibindi.

Nk’uko abari mu mahugurwa babyemeza, amahugurwa anyuranye abana bagenda babona, yavuyemo ibikorwa. Muri uyu mwaka wa 2017 abana batanze umusanzu wabo bagarura abana bagera kuri 10 bakoraga mu mirima y’imiceri no mu birombe. Abana bagera 15 basubijwe mu ishuri. Hagati yabo barorozanya amatungo magufi aho abana umunani boroje bagenzi babo ingurube.

Kuva muri 2015 umushinga utangiye gukorera muri Bugesera abana batangiranye nawo bamaze kurenga icyiciro cy’abana bahindutse abafashamyumvire b’uwo mushinga. Ubu ni abakorerabushake b’umushinga Children’s Voice Today.

 

Share Button