Tariki 9 ugushyingo 2017, icyico cya kabiri kigizwe n’imiryango 40 yari mu manegeka mu birwa bya Mazane na Sharita yambutse ijyanwa mu kagari ka Batima umudugudu Mbuganzeri mu murenge wa Rweru. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ari kumwe n’inzego z’umutekano.

Mu ijambo Bwana Nsanzumuhire yagejeje ku baturage bavuye muri ibyo birwa, yabasabye gukora bitezimbere nk'uko n'ahandi bakoraga. Ati :’’Aho mugiye gutuzwa hari hegitare 100 zagenewe ubuhinzi aho buri wese azahabwa ahe. Mugomba gutangira mukitabira ubuhinzi n’indi mirimo ibaha amafaranga abandi musanze bazaba barimo gukora’’.

Bwana Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere yibukije abo baturage bahawe inzu ifite agaciro gasaga miliyoni 13 kuyifata neza kuberako bazihawe ngo bazibemo n’imiryango yabo.

Iki cyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 198 bazatuzwe mu mazu mirongo 40 yiyongera ku yandi 104 yatujwe mu cyiciro cya mbere. Buri mwaka abaturage batuye mu birwa bya Mazane na Sharita bazajya bubakirwa kugeza ubwo nta muturage uzasigara ku butaka buri muri ibyo birwa.

 

Share Button