Nk’uko Ministre w’Uburezi Malumba Papias yavuze mu muhango wo gutaha inyubako nshya y’ikigo cy’ishuri cya Maranyunda intitiative ; intego 2020 , ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya byagize uruhare mu guhindura igihugu ngo kimere uko kimeze ubu.

Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko ikigo cya Maranyundo initiative, mu myaka irindwi ishize, iri shuri ry’abana b’abakobwa rya Maranyundo ryeguriwe ababikira ba Bene Mariya. Madamu Jeannette Kagame yavuze ati : ‘’Mu nshingano bahawe harimo no gutezimbere umwana w’umukobwa’’.

Nk’uko bigaragarira buri wese hari ibikorwa byakozwe muri icyo kigo. Inzu irimo laboratwari, aho bigira ibirebana n’ikoranabuhanga, inzu yo gusomeramo ibitabo bigaragaza ko Ababikira ba Bene Mariya bazirikanye inshingano bahawe.

Nk’Uko Sr. M Juvenal umuyobozi w’iki kigo cy’ishuri yabivuze ; ishuri ry’abakobwa rya Maranyundo initiative bafite ibikoresho bijyanye no gutezimbere imyigishirize, inyubako irimo ibyangombwa bijyanye n’amasomo ya science icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Avuga ku mitsindire y’abana b’abakobwa, Ministre Malumba ati : ‘’ Ni igihango cyo kwesa imihigo y’imitsindire y’umwana w’umukobwa. Ni gihamya ko amasomo ya science atareba gusa abana b’abahungu’’. Ministre Malumba yibukije ko abana b’abakobwa bagomba gushishishikarizwa guhatanira imyanya myiza kugirango babone uko biga muri zakaminuza harimo n’izo hanze.

 

 

Share Button