Mu murenge wa Gashora Akagari ka Kagasa ubuso bungana na hegitari 100 nibwo bumaze gutunganywa nk’ubutaka buteganyirijwe gukoreramo inganda. Ibikorwa remezo by’ibanze; imihanda n’amashanyarazi byaramaze kuhagera.

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2017, Akarere ka Bugesera kasuwe na Ministre w’Inganda n’Ubucuruzi Bwana Munyeshyaka Vincent. Hamwe n’intumwa bagendanye Ministre Munyeshyaka yakiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye; batambagijwe agace karimo inganda n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ndetse n’ibagiro rya kijyambere rikorera muri ako gace.

Ministre Munyeshyaka yasabye ko abashaka gushora imari mu nganda bakwerekeza mu Karere ka Bugesera kubera ko ibyibanze by’ingenzi byahageze ndetse hari n’inganda zatangiye kuhakorera.

E-Waste Dismart Lig Facility; Umushinga Ukorera muri Minisitere y’Inganda n’Ubucuruzi yatangiye ibikorwa byo guhinduramo ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ibindi. Nk’uko mbera Olivier yabisobanuye urwo ruganda ruje gukemura ikibazo cyo guhindura ibikoresho bitagiraga undi mumaro kandi bitabora bikabyazwamo ibindi. Akomeza avuga ko biri no mu rwego rwo kurengera ibidukikije.A

Ku bufatanye na Minisitere y’ingabo ibagiro rya kijyambere ryatangiye gukora. Aho inyama zitunganywa muri iryo bagiro zifite ubuziranenge bwizewe.

Bamwe mu bashoramari batangiye imirimo. uruganda ruhagarariwe n’umunyamahanga Dhruv Agarmel rukora ibyima by’ubwubatsi rurakora kandi ibikoresho bakora bifite n’isoko nk’uko abaguzi babivuga udatanze komande mbere ntabwo wahabona ibikoresho.

 

Share Button