Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri gahunda yo gutoza abaturage kugira uruhare mu gutoranya ibikorwa bibabakorerwa mu midugudu hateganyijwe igikorwa cyo gutoranya ibikorwa 6 bizashyirwa mu ngengo y’imari 2018-2019. Ni gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza na democrasi. Icyo gikorwa kizabera mu midugudu.

Nk’uko amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abivuga icyo gikorwa kizibanda ku mishinga yagombaga gukorwa mu ngengengo y’imari 2017-2018 igahura n’imbogamizi.

Ibikorwa bizatoranywa bizamurikirwa Umurenge binyuze ku bafatanyabikorwa n’inzego zihariye, nyuma bisuzumwe na njyanama ku rwego rw’umurenge.

Ibikorwa bizatoranywa ku rwego rw’Akarere bizasakazwa binyuze mu muganda rusange w’abaturage ndetse no mu itangazamakuru. Bityo umuturage amenye uruhare yagize mu iterambere ry’igihugu cye.

 

Share Button