Ruswa yangiza imitekerereze y’umuntu; umuntu ukunda gutanga ruswa yumva ko ntacyo yageraho adatanze ruswa. Uyihabwa yumva ko ntacyo yarekura adahawe ruswa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Habimana Kizito ati : ‘’Igihugu cy’u Rwanda cyatanze amahirwe kugirango abantu bashakishe icyo gukora , igisigaye buri wese nashake icyerekezo aho gutekereza guhabwa ubufasha ahubwo yubake gukora ibintu bizima’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Bwana Habimana Kizito avuga ko ruswa y’ejo ireba abayobozi avugako bafite inshingano yo gusiba ibyuho byaturukamo ruswa. kuri iki cyumweru taliki 29 ukwakira 2017, ubwo hari igikorwa cyateguwe n'amashyirahamwe y'urubyiruko ashinzwe kurwanya ruswa mu Karere ka bugesera, Bwana Habimana yasabye abitabiriye igikorwa cyo kurwanya ruswa gusuzuma niba barimo gufasha, cyangwa gusaba ubufasha mu bintu bitari ngombwa. Habimana yavuze ko bitabaye bityo ibyo bakora byabaganisha gutanga cyangwa guhabwa ruswa.

Umukozi mu mushinga wakira ibibazo by’abaturage bagakora n’ubuvugize muri Transparence Rwanda, Madamu Mukarukundo Odetta, yavuze ko ruswa igaragara, harimo n’ishingiye ku gitsina.

Mukarukundo yavuze ko 59% batanze ruswa kugirango babone akazi, 41% bakayitanga kugirango bazamuke mu kazi. Ikindi yavuze ni uko muri yo ruswa ishingiye ku gitsina 15% yatanzwe n’igitsina gabo naho 75% baka abagore.

Ashingiye kuri iyo mibare, Bwana Habimana Kizito yavuze ko iyo ruswa utuma umurimo uhabwa udafite ubushobozi, ndetse n’umusaruro yari yitezweho ukabura.

Nk'igisubizo Umuvunyi wungirije umuvunyi mukuru wari witabiriye igikorwa cyahariwe kurwanya ruswa, Madamu Yankurije Odetta ati : ''Intwaro ikomeye ni ubunyangamugayo no kwimakaza indangagaciro nyakuri''. Ubundi buryo ni uguhindura imyumvire, no guhagurukira kuyirwanya.

Yankurije akomeza avuga ko Igihugu cyashyiriyeho abaturage amategeko, amashyirahamwe, n’ubundi buryo bwakoreshwa mu kurwanya ruswa;

nibikoreshwa ruswa izagera kuri zero.

 

Share Button