Mu kagari ka Gihembe. Umuyobozi w'Akarere Nsanzumuhire Emmanuel yasabye abaturage gutera vuba kuberako iyo utinze guhinga urumbya. Ibyo yabigiriyemo inama abaturage bari Kuri site ya Kadebo mu Murenge wa Ngeruka kuberako iteganyagihe ryerekanye ko imvura izaba nke muri iki gihe.

Taliki 20 Nzeri 2017 mu Karere ka Bugesera abahinzi bo mu Akagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka bateye imbuto y'ibigori ku buso bungana na hegitari 6. Igikorwa cyahujwe n’itangiza ry’igihembwe cy'ubuhinzi cya 2018A.

Umuyobozi w’ubuhinzi mu mushinga RAB mu Ntara Nkurunziza Valens yamaze abaturage impunge ku mbuto bateye, abizeza ko ari imbuto y’indobanure. Yongeyeho ko kubera mpongwa yagaragaye mu ihinga rishize, abahinzi badakwiye kwirara ahubwo bagomba gukurikirana umunsi ku wundi ibigori bateye kugirango bagenzure ko hatakongera kugaragara uburwayi bwa mpongwa.

Nkurunziza yashimiye ingabo z’igihugu zahinze n’imashini ubuso bungana na hegitari 200, bityo igikorwa cyo guhinga kirihuta. Kuri ubwo buso, uyu munsi, ubungana na hegitari esheshatu nibwo bwatewemo ibigori.

 

Share Button