Ntamwiza Jean Marie Vianney yeretse urubyiruko amahirwe bafite yo kwihangira umurimo. Ati: ‘’Mwitabire kwiga ibijyanye n’ubumenyi ngiro kugirango mubashe kwihangira umurimo’’. Yongeyeho ko hari gahunda ebyiri Leta yashyizemo amafaranga yo gufasha urubyiruko ariyo Kora wigire aho urubyiruko rugurizwa amafaranga rukishyura igice andi akishyurwa na Leta binyuze mu kigega BDE.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwahagurukiye kwihangira umurimo kugirango rutajyanwa mu bitagira inyungu.Ubwo Ntamwiza we yasabye Akarere ko kashyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko rurangije amashuri kurwanya ubushomeri hari abandi bo barebye kure.

Nkurunziza Emmanuel wo mu murenge wa Riririma arangije amashuri yisumbuye, yaguye ibitekerezo, nta mahugurwa, nta gishoro akora umutiba w’inzuki. Nkurunziza yemeza ko buri mezi 4 ahakura kandi ko umushinga we ugenda waguka kuko afite imitiba 7 ibihe iyo byagenze neza abona umusaruro ungana n’ibiro bigera kuri 25.

 

Share Button