Mu mihigo y’umwaka 2017-2018, mu Karere ka Bugesera buri mudugudu watanze ibyifuzo 5 kugirango bizashingirweho hatoranywa ibikorwa by’imihigo.

Mu Kinyarwanda cyanditse neza, abaturage bo mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, bo bene ibikorwa, basobanuriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Uwiragiye Priscilla ibikorwa 72 bikubiye mu mihigo y’Akarere. Hari kuri uyu wa 12 Nzeri 2017.

Madamu Uwiragiye yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Mayange ko yaje kuganira nabo mbere y’uko Umuyobozi w’Akarere azemerera imbere Nyakubahwa Prezida wa Repubulika mu izina ryabo ko yiyemeje kuzagera ku bikorwa by’ingenzi 72 byatoranyijwe muri 5 byatanzwe kuri buri mudugudu. Bivuze ko ari abaturage bazaba biyemeje kubigeraho.

Madamu Uwiragiye yagize Ati: ‘’ Gahunda za Leta zikurikiza ibikenewe. Ntabwo ibikenewe mu murenge umwe ari nabyo biba bikenewe no mu wundi. Ntabwo byashobotse ko ibyifuzo bya buri mudugudu byitabwaho nkuko byatanzwe’’. Yakomeje abasobanurira umwihariko w’Umurenge wa Mayange avugako nyuma yo kugira imihigo bahuriraho n’indi mirenge nk’irebana n’ubuhinzi n’indi, bafite umwihariko. Ati : ‘’Muri iyi mihigo mu Murenge wa Mayange hazubakwa isoko rya kijyambere rizatwara miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda hubakwe n’ikigo mpahabwange. Icyo kigo kizatwara miliyoni zisaga ijana.

 

Share Button