Umushinga w’indashyikirwa ni gahunda ihuriweho na Rwanda women network, RWAMUREK na Care International. uwo mushinga ugamije guhindura imyumvire y’umuryango nyarwanda ku bijyanye n’ihohoterwa kugirango imiryango yubakike neza; nta hohoterwa rikorerwa mu ngo cyanga ku gitsina.

Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa 29/8/2017 kakoranye inama n’Abafashamyumvire, Abaharanira impinduka, abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge ya Ngeruka na Nyarugenge. Muri iyo nama abafatanyabikorwa RWAMUREK, Rwanda women Network bunguranye ibitekerezo ku ngamba n’ikirimo gukorwa kugirango ihohotera ricike.

Nibizi Dominique uhagarariye RWAMUREK mu karere ka Bugesera avuga ko Umushinga Indashyikirwa, ufite inshingano yo kwigisha abayobozi ku nzego zibanze kugirango bafate iyambere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina kuberako byagaragaye ko icyo kibazo gihari.

Nk’uko Nibizi avuga; ibikorwa bihindura umuryango mugari w’abanyarwanda bisaba igihe kirekire. Umuyoboro watanze umusaruro aho abantu 1200 bamaze guhabwa amahugurwa muri aya mezi atandatu ashize, kugirango inyigisho z’umushinga Indashyikirwa zigere ku banyarwanda, ni urubuga. Umukozi umushinga indashyikirwa ushyira mu bikorwa na RWAMUREK Nibizi Dominique, Ati : ‘’twashizeho urwego rw’abakorerabushake b’abafashamyumvire n’abaharanira impinduka bafite centre yiswe urubuga bakiriramo abahuye n’ihohoterwa mu Mirenge ya Ngeruka na Nyarugenge.

Nibizi avuga ko binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, amatorero n’ahandi hahurira abantu batandukanye, abafasha myumvire, abaharanira impinduka batambutsa ubutumwa bunyuranye bujyanye no gusobanura ihohotera mu miryango n’ihohorera rishingiye ku gitsina, n’uburyo buhari bwo kurirwanya.

Umusaruro umaze kugaragara, nk’uko Nibizi abivuga imiryango 11 yabanaga idasezeranye byemewe n’amategeko yarasezeranye, imiryango yarimo umugabo n’umugore umwe atacyifuza kubana n’undi barongeye barabana. ikindi gikorwa Umushinga indashyikirwa umaze kugeraho ni ubutumwa bugenda bugera ku bantu benshi binyuze mu mugoroba w’ababyeyi n’ahandi.

Abafasha myumvire n’abagore biyemeje gukangurira abanyarwanda ibijyanye n’ihohoterwa naho abaharanira impinduka ni abaturage bakangurira abagabo kurwanya ihohoterwa. Bose batorwa n’abaturage bagenzi babo

 

Share Button