Muri gahunda yo kurwanya gukoresha amazi mabi ndetse no gukumira impanuka zituruka ku kuvoma amazi yo mu nzuzi ndetse n’ayo ibiyaga, aho abajya kuvoma bashobora kuribwa n’ingona, Akarere ka Bugesera kaganiriye n’abayobozi b’imidugudu bo mu mirenge ya Nyamata, Ntarama, Mwogo na Mayange kugira ngo barebere hamwe uburyo ibyo bibazo byabonerwa igisubizo kirambye.

Umukozi ushizwe amazi n’isuku mu Karere ka Bugesera Bwana Kananga Jean Damascene yasabye abayobozi b’imidugudu bari hamwe n’abanyamabanganshingwabikorwa b’utugari kugaragaza amavomero akoresha imipompo, akora n’atagikora.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo Kananga arahamagarira abayobozi b’imidugudu bahuriye ku ivomero , kugira uruhare mu isanwa ry’ayo mavomero, hadategerejwe inkunga ziva ahandi. Yabagiriye inama ko aho ayo mavomoro yangiritse ubuyobozi bw’imidugudu bukoresha iryo vomero ko mu gukemura ikibazo cy’amazi, mu bushobozi bw’umudugudu bwakwishamo amafaranga bugasana iryo vomero.

Kananga yasabye abayobozi b’imidugudu gushyiraho komite z’amavomero kugira ngo bafashe Akarere kugera ku mihigo kateganyije muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018. Buri murenge wagenewe ingo zizagezwamo amazi ya WASAC hakaboneka abafatabuguzi bashya. Kananga yavuze ko uburyo busanzwe buhari aho abantu bose bagomba gutura mu midugudu aribwo buzakoreshwa hanyuzwamo imiyoboro y’amazi , abaturage bakayageza mu ngo.

Mu gusoza Kananga yasabye abayobozi b’imidugudu gukora ibishoboka kugirango amavomo yose atangire gusanwa, abantu ntibongere kuvoma mu nzuzi n’ibiyaga. Ku birebana n’isuku; abayobozi b’imidugudu barasabwa gukangurira abaturage korohereza abashinzwe isuku bavangura ibishingwe bibora n’ibitabora hakirindwa no kujugunyanga imyanda ahabonetse hose.

 

Share Button