‘’Imihindagurikire y’ibihe ni uko ibihe bigenda bisimburana bikanyuranyuramo; imvura ikagwa ari nyinshi cyanga nke, ikagwira ku gihe kimenyerewe cyangwa bigahinduka. Iyo hashize imyaka 30 igihe nk’icyo kitongeye kubaho nibwo abahanga bemeza ko ibihe byahindutse’’ : Mwarimu Kabirigi Michel mu mahugurwa yateguwe na Caritas Rwanda Diocese ya Kibungo ku nkunga ya CIAT mu karere ka Bugesera.

Abajyanama b’ubuhinzi baturutse mu midugudu igize Imirenge ya Ruhuha, Mwogo, Musenyi, Gashora yose yo mu Karere ka Bugesera, bahuriye mu mahugurwa kuri uyu wa 18/8/2017. Ayo mahugurwa yabereye mu Karere ka Bugesera, arebana n’imihindagurikire y’igihe.

Kabirigi Michel mwarimu mu mahugurwa agamije kumenya uburyo bwo kumenya amakuru ku bumenyi bw’ikirere no kuyakoresha hagamijwe ko ikirere kidakomeza gutegeka umuhinz;i avuga ko ayo mahugurwa yatanzwe mu rwego rwo gushaka igisubizo, kugirango niba igihe kigaragaza ko imvura ari nyinshi cyangwa nke itaba impamvu yo guhagarika ibikorwa by’umuhinzi.

Mubirige Michel ati : ’’ ku muhinzi amahitamo y’igihe bivuze ko umuhinzi ahinga agendeye ku mahirwe ahabwa n’igihembwe cy’ihinga gitangira mbere ya taliki 24 Nzeri , amahirwe y’imvura arangira mbere ya taliki 2 Mutarama . Andi mahitamo umuhinzi yifashisha ni amahirwe y’igihembwe gifite nibura iminsi 70, Amahirwe y’imvura ya milimetero 300.

Mubirigi avuga ko ibyo bifasha mu kumenya ubwoko bw’igihingwa kigomba guhingwa kuberako buri gihingwa gikenera amazi yihariye. Umuhinzi akurikije uko ibihe bimeze ; afata ingamba. Ikigamijwe si uko umuhinzi yareka guhinga akurikije amakuru ahabwa n’iteganyagihe uhubwa ni ugufata ingamba zakoreshwa. Amahitamo ahera ku ishusho y’urugo; aho atuye hegereye amazi, igasozi, isoko, ubworozi, ….

Abajyanama bahuguwe bafite inshingano yo kujya guhugura abahinzi bo mu mirenge baje bahagarariye nyuma igikorwa kizakomereza no mu mirenge itari ihagarariwe

 

 

Share Button