Pasteri Rutayisire Antoine ati: ‘’Ukuri umuntu asoyemo ni ko agendamo’’. Abo Leta yita abaturage nibo amadini yita abayoboke. Dusengere ibikomeye kugirango Imana nayo ikore ibikomeye’’. Mbere umwami yakora ibyubahisha imana kugirango imana itange ibyagirira abanyarwanda akamaro. Dufatanye n’abayobozi b’u Rwanda gutunganya isi.

Padiri Emmanuel Nsengiyumva uhagarariye ihuriro ry’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Bugesera ati:’’Hashimira uwanyuzwe. Abanyarwanda bagize ibirango bibiri ; igihe cy’amateka mabi kirimo amapfa, ubuyobozi bubi, genocide, n’ibindi. Akomeza avuga ko muri ibyo bibi habonetsemo ikiganza cy’Imana aricyo kirango cy’amateka cya kabiri Urwanda rusoyemo. Imana yakoresheje abanyarwanda kugirango u Rwanda rwongere kuba u Rwanda. Iyo niyo mpamvu hateguwe uyu munsi wiswe ‘’Rwanda shima Imana mu Karere ka Bugesera’’.

Avuga ubuhamya bw’aho Urwanda rugeze, kuri uyu wa 12 nyakanga 2017, Pasteri Gahigi Etienne witabiriye umunsi wo gushima Imana mu Karere ka Bugesera, ashima Leta y’u Rwanda ku bikorwa binyuranye ikorera abanyarwanda bitandukanye n’ibyo yarebaga mu Rwanda guhera 1992 ubwo yari amaze kumenya ubwenge. Akomoza ku gikorwa cyo kurwanya nkongwa mu bigori yagaragaye mu mwaka 2017, Pasteri Gahigi ati: ‘’Ingabo z’igihugu zifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere’’. Yakomeje avuga no ku mutekano ati: ‘’Nta muntu urara udasinziriye yikanga ko hari icyahungabanya umudendezo we. yakomozaga ku bihe yabayemo mbere ya genocide yakorewe abatutsi 1994, ubwo bamwe bararaga bihisha ngo baticwa.

ashimira abanyarwanda bitanze kugirango u Rwanda rwongere kuba rwiza, Padiri Nsengiyumva, asoza asaba abayobozi b’amadini gufatanya na Leta kugirango abayoboke babo aribo baturage buri wese anyurwe n’u Rwanda.

 

 

Share Button