“Hari igihango abanyarwanda bafitanye n’abubatse u Rwanda nyuma ya genocide yakorewe abatutsi 1994’’: Uwacu julienne Ministre w’umuco mu muhango wo kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi 1994, ku rwibutso rwa Nyamata.

Ministre Uwacu avuga ko nta watekerezaga ko igihugu cy’u Rwanda cyagera aho kigeze ubu ati :’’ Nta wigeze atekereza ko iki gihugu gikomeza gusa gutya’’. Akomeza asaba abanyarwa kwirinda ababasenya. ati : ‘’Abanyarwanda bateye intambwe yo guhindura imitima n’imyumvire’’.

Ministre Uwacu ati: ’’Abatangije urugamba rwo kubohora abanyarwanda barimo bagenda bavamo. Ashimira ubutwari abitangiye iki gihugu bagaragaje, anasaba abatoya gukomeza inyigisho zo gukunda igihugu no kucyitangira. Ati : ‘’Ibikorwa bakoze muri iyi myaka 23 ishize; ari ibikorwa by’igihe cya army week na police week ndetse n’ibindi bikorwa remezo bigaragaza ubudasa’’. Ubu abanyarwanda barazwa ishinga n’iterambere rirambye.

Perezida w’Inteko ishingamategeko Mukabarisa Donatilla asaba abanyarwanda gutwaza gitwari ari bwo buryo bwo kwibuka abarwanye urugamba rw’amasasu, ineza bakoze yo gukura igihugu hanyuma ya zero kikagera aho kigeze none.

 

Share Button