Mu karere ka Bugesera, inzego z’ibanze uhereye ku mudugudu ukagera ku karere, hiyongeyeho abafatanyabikorwa b’Akarere bitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa. ‘’Inshingano n’inzitizi Akarere gafite byose biri mu maboko y’abitabiriye inteko rusange kubera abayitumiwemo’’: Kazaire Judith Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

Inama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa 29 kamena 2017 yateranye, baganira ku buzima bw’Akarere. Kazaire Judith avugako muri gahunda Leta yubakiraho inama zihuza abaturage arizo zifasha gushyira mu bikorwa inshingano z’Akarere ndetse n’inzitizi zirimo zigakemuka. Mu bibazo abaturage bitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa bagaragaje byashakiwe ibisubizo.

Mu rwego rwo guhangana n’izuba ricana igihe kirekire mu Karere ka Bugesera Kazaire yakanguriye abaturage gukoresha imashini zuhira cyane ko Akarere ka Bugesera gafite ibiyaga icyenda byabyazwa umusaruro, anasaba abahagarariye abaturage kwitaho guhunika. ‘’Ati abaturage iyo batejeje cyangwa bashonje ingaruka zigaruka ku buyobozi’’.

Akomaza ku birebana n’umutekano, Kazaire yasabye abitabiriye inama kurinda abaturage ibihuha bihungabanya umutekano wabo. Bumwe mu buryo bwakoreshwa ni ugusangira amakuru arebana n’ubuzima bw’igihugu binyuze mu nteko z’abaturage, no mu mugoroba w’ababyeyi.

yabasabye kwihangira udushya batekereza ku bikorwa by’indashyikirwa byaba umwihariko kuri bo kugirango abaturage bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Agaragaza amwe mu mahirwe Akarere ka Bugesera gafite, Kazaire :’’Ati nka kamwe mu turere gahana urubibi n’umujyi wa Kigali, Bugesera yakira abashyitsi benshi bityo isuku yako ikaba igomba kwitabwaho by’umwihariko

Asoza yasabye abitabiriye inteko rusange kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo igiye gutangirana n’ingengo y’imari 2017-2018.

 

Share Button