Taliki 22/6/2017 mu cyumba cya Karere ka Bugesera habereyemo inama ya TAC. Iyo nama yari iyobowe na Ruzindaza Eric Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Icyari kigamijwe kwari ukureba uburyo bwakoreshwa mu kuzamura uburyo bwo kongera ingengo y’imari ihwanye na miliyari 2, Akarere ka Bugesera kiyemeje kuzageraho mu mihigo 2017-2018.

Mu ngamba zafashwe , imodoka zitwara kariyeri n’ibikomoka ku mashamba zizajya zikurikiranwa na staff ya Ngali. Izo modoka zizajya zihabwa icyerekezo zigomba kunyuramo abashoferi batabyubahiriza bagahabwa ibihano.

Indi ngamba irebana n’ubutaka aho ubutaka bugenewe gutura bugomba guhindurwa bugahabwa ibyangombwa by’ubutaka bugenewe gutura bitarenze ukwezi kwa nzeri 2017. Umuntu uzaba ufite isambu mu mujyi igahabwa ibyangombwa by'ubutaka bugenewe gutura kuberako aribwo busora bihwanye n’ibibanza birimo hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ahandi hazakomoka umusoro nimu birombe. Abatumiwe mu nama bemeje team ishizwe kugarahaza ahantu hari ibirombe byaba ibya Leta cyangwa ibyo abantu ku giti cyabo.

 

Share Button