Umwaka 2016-2017, uruganda rw’amazi rwubatswe ku mugezi wa Kanyonyomba mu Murenge wa Gashora ruzageza amazi mu mirenge 4; Gashora, Mayange, Rweru, Ririma imirimo yo ku rurangiza irarimbanyije.

Kananga Jean Damascene, umukozi ushinzwe amazi mu Karere ka Bugesera avuga ko uruganda rwa Kanyonyomba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na m3 ibihumbi bitanu ruje rwongera m3 ibihumbi 35 byasaranganywaga imirenge 15 igize akarere ku baturage barenze ibihumbi 120.

Ayo mazi aje akemura ikibazo cy’amazi adahagije mu Karere ka Bugesera, aho amazi yageraga mu mavomero hakoreshejwe isaranganywa nk’uko bisobanurwa n’ikigo gishinzwe amazi mu karere ka Bugesera (WASAC).

Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko kugira ngo amazi agere ku baturage imirenge yagendaga iharirana hagakorwa isaranganywa. Ibyo byatumaga hari imirenge imara igihe itagerwamo nayo mazi ndetse naho yabonekaga hakabamo ibura ryayo rya hato na hato kubera ko adahagije. Urwo ruganda ruzafasha abaturage ubusanzwe bavomaga amazi y’ibiyaga bagerwaho n’amazi meza.

Ubusanzwe mu karere ka Bugesera hari hasanzwe uruganda rw’amazi rumwe rwubatse ku kiyaga cya Cyohoha y’amajyepfo. Mu rwego rwo kunganira urwo ruganda uyu mwaka hubatswe inganda 2 uruganda rwa kanyonyomba aho abaturage batangiye kuvoma n’urundi rwa Rwingeso rukimo gutunganywa.

 

Share Button