hirya no hino mu Karere ka Bugesera abaturage batangiye gukangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza. Ibyo bikorwa byatangiye kugira ngo mu 2017-2018 bose bazivurize ku gihe hatabayemo ubukererwe.

Umuyobozi w’Akarere Nsanzumuhire Emmanuel yasabye abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugirango taliki ya 1/7/2017 izagere bashobora kwivuza. Ibyo yabitangaje kuri uyu wa 31/5/2017 ubwo abaturage bo murenge wa Rweru bari mu gikorwa cyo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bagahabwa n’ikarita kugirango batakererwa mu mwaka utaha uzatangirana n’ukwezi kwa 7. icyo gikorwa cyahujwe n’umuhango wo kwakira inkunga ya miliyoni 7788500 F yatanzwe n’Abanyarwanda baba muri Etiopiya igenewe gufasha abaturage badashoboye kwibonera umusanzu. Umuyobozi w’Akarere Nsanzumuhire yabwiye abo baturage ko iyo nkunga ari imbarutso yo gukomerezaho.

mu Murenge wa Rweru Akagari ka Kintabwe abaturage 2500 babonye amakarita y’ubwisungane mu kwivuza mutuel. Abanyarwanda baba mu gihugu cya Etiyopiya bishyuriye abantu 500 bo mu murenge wa Rweru. Bwana Gashayija intumwa yaje ihagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Etiopia avuga ko iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda. Gashayija ati: ‘’Politiki y’igihugu mu rugamba rwo guteza imbere igihugu nk’abandi banyarwanda n’ababa mu mahanga nabo bafite ibyo bakora binyujijwe muri gahunda za Leta cyangwa binyujijwe mu miryango bakomokamo’’.

Nk’uko Bayingana Moses waje uhagarariye abanyarwanda baba mu gihugu cya Etiyopia avuga muri uyu mwaka 2017-2018 Abanyarwanda baba muri Etiyopia bashyikirije Akarere ka Bugesera inkunga ingana na miliyoni 7,788,500 F. Iyo nkunga yatanzwe n’imiryango 46 izafasha kwishyurira abaturage basaga 2600. Mu murenge wa Rweru abaturage 500 nibo bahise babona ubwisungane mu kwivuza umwaka 2017-2018.

Mu mwaka ushize na none abo banyarwanda baba muri Etiyopiya bari bishyuye inkunga miliyoni zisaga 6 itanzwe n’imiryango 40.

Mukantare Jacqueline

 

Share Button