Amarushanwa Kagame cup yarangiye ku rwego rw’intara, abakinnyi ba sitball icyiciro cy’abahungu bo mu karere ka Bugesera babonye umwanya wa 2 naho abakobwa bamugaye bakina umukino witwa sitball batwaye igikombe.

Madamu Nyirangirababyeyi Marie Solange Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Karere ka Bugesera (BDSA) ari kumwe n’umutoza w’imikino y’abamugaye bashyikirije igikombe cyiswe Kagame Cup nk’igihembo bahawe mu marushanwa Kagame cup mu mukino wa sitball. Uwo mukino wakinnywe kuri uyu wa gatandatu tariki 13/5/2017 i Rwamagana.

Ubusanzwe ayo marushanwa ya Kagame cup yitabirwa n’abakinnyi b’umupira w’amaguru batamugaye ndetse n’abakinnyi bamugaye. Nk’uko Madamu Nyirangirababyeyi abivuga mu makipe yo mu karere ka Bugesera yitabiriye amarushanwa, amakipe y’abamugaye yo mu karere ka Bugesera niyo yabashije kugera ku mikino ya nyuma. Nyirangirababyeyi ati : ‘’Abakinnyi ba sitball batsinze uturere 4 ; Ngoma, Kirehe, Kayonza na gatsibo , bacyura igikombe mu Karere ka Bugesera’’.

Nk’uko Bwana umutoza w’abakinnyi bamugaye abivuga ni ku nshuro ya mbere abamugaye bitabira amarushanwa Kagame cup. Ikaba n’inshuro ya kabiri abamugaye batwara igikombe. ati: ‘’Mu 2014 nabwo abakinnyi bamugaye batwaye igikombe mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu’’.

Biteganyijwe ko abahembwe ku rwego rw’intara bazakina na none umukino wa nyuma ku rwego rw’igihugu.

Mukantare Jacqueline

 

Share Button