Kuri uyu wa kabiri taliki 9/5/2017, icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo cyatangijwe mu Murenge wa Gashora mu kibaya cy'akabarari kiri mu mudugudu wa Gisasa Akagari ka Bitaba. Icyo gikorwa cyahuje abaturage 500 n'abasirikare 50 bayobowe na Capt.Musoni.

Nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Mwogo Bwana Murenzi Jean Marie Vianney yabitangaje, nyuma yo gutema ibihuru Igikorwa kirakomeza. Bwana Murenzi avuga ko binyuze mu matsinda y'urubyiruko icyo gishanga kizahingwamo imboga. Umuyobozi w’umurenge Bwana Murenzi yabwiye abaturage ko bitewe n’ingano y’umudugudu, buri tsinda rizaba rigizwe n’ingo ziri hagati 15 na 20.

Abandi bazatizwa iyo mirima iri mu gishanga ni abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batuye mu Murenge wa Mwogo.

Ku munsi wa mbere w’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Murenge wa Mwogo bafatanyije n’ingabo, abaturage batemye ibihuru ku buso bungana na hegitari 5, hahingwa hegitari 2.5.

Mukantare Jacqueline

 

Share Button