Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo cyatangirijwe mu Murenge wa Gashora aho abaturage bafatanyije n’ingabo batunganyije igishanga ahazahingwa ibishyimbo n’imigozi y’ibijumba. Icyo gikorwa cyo guhinga igishanga kigamije kurwanya inzara ku buryo mu mezi 3 bizaba byeze. Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo byatangijwe mu gishanga cya Gashora kuri uyu wa 4/5/2017, n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel.

Ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu gihugu, cyishimiwe n’abaturage bo mu Murenge wa Gashora, cyane ko, babonye ingabo zaje kubunga amaboko. Coloneri Masumbuko Alex wari uhagarariye ingabo muri icyo gikorwa yijeje abaturage kubaba hafi mu ihingwa ry’icyo gishanga mu gihe cy’amezi 2. Coloneri Masumbuko yijeje abaturage ko bazabazanira imashini zihinga n’izindi zizifashishwa mu kuhira imyaka aho bizaba ngombwa. Bwana Nsanzumuhire yasabye abaturage gukomereza kuri iyo ntangiriro. yavuze ati: ‘’ Nta kurambika ni ugukomezaho’’.

Igishanga cya Gashora gifite ubuso bungana na hegitari 700 gisanzwe gihinzemo umuceri. abaturage bahawe hegitare 150 bwari ubutaka bwagenewe ubuhinzi bw’imboga zizahingwa nyuma yo gusarura ibijumba n’ibishyimbo.

N’ubwo igikorwa cyitwa icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo, ku bufatanye n’abaturage ibikorwa by’ingabo, bizakomeza bakora ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubuhinzi.

 

Mukantare Jacqueline

 

Share Button