Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel wifatanyije n’abakozi b’Akarere ka Bugesera kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihijwe ku 1/5/2017 yemeza ko ari abakozi bakorera Leta ari abikorera bose Leta yazirikanye uburenganzira bwabo.

Bwana Nsanzumuhire yasobanuriye abakozi b’Akarere impamvu hagiyeho umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano. Yavuze ko uwo munsi wagiyeho ushingiye ku bakozi no ku miryango yabo. Leta yashyiriyeho abakozi ishami rishinzwe kugenzura niba ibyangombwa bisabwa byuzuye. Urwo rwego rukorera ku karere. Bwana Nsanzumuhire akomeza avuga ko utashaka amafaranga ngo wirengagize ubuzima.

Nk’uko Bwana Musonera Gaspard umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta yabisobanuye ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’ubuzima n’umutekano ku kazi wizihizwa taliki 28/4, Abakozi bahura n’impanuka ziturutse ku kazi. Bwana Musonera avuga ko hari ubwo umukozi ahura n’impanuka akamugara cyangwa agatakaza ubuzima.

Umurimo mubi ni umurimo udahemba, undi murimo mubi ni umurimo mubi wangiza ubuzima. Nk’uko uhagarariye Sendicat y’abakozi (CESTRAR) Bwana Biraboneye Africain abivuga abakozi bakora mu birombe bakenera ibikoresho birinda umutwe, amazuru, umunwa, ku mubiri (inkweto, imyenda yabugenewe). Ikindi avuga ni amahugurwa. Ati: ‘’Umukozi uhuguwe neza ashobora kubona ibyamubangamira’’. Ibigenerwa umukozi ni ibikoresho byujuje ubuziranenge, uburyo bwiza bwo gukoreramo urumuri ruhagije, inyubako yujuje ibisabwa, amahugurwa ajyanye n’umurimo umukozi akora. n’ibindi.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gutanga amakuru y’ubuzima n’umutekano ku kazi hagamijwe gukumira ibyago bikomoka ku kazi umuyobozi wa CESTRAR asaba ko, ku bakozi bakora mu birombe mu rwego rwo kwirinda uburwayi habanza gupimwa ubutaka, gushakira ubwishingizi bw’abakozi ba nyakabyizi, gushyiraho uburyo bwo guhembwa ku bakozi bamara igihe kinini badahembwa bategereje kugera ku mabuye y’agaciro.

Itegeko rya mbere ry’umurimo mu Rwanda ryagiyeho 1974 ayo mategeko ntabwo yubahirijwe. Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire abivuga, mu mwaka 2008, itegeko ryihariye rireba ubuzima n’umutekano ku murimo nibwo ryagiyeho. Guhera 2007 hagaragaye indwara n’impfu zikomoka ku kazi 41. Kubera gukurikirana umurimo no gushyiraho amategeko agenga umurimo2012 hagaragaye impanuka n’impfu 213.

 

Mukantare Jacqueline

 

Share Button