Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ati: ‘’Twibuka genocide yakorewe abatutsi 1994 kubera ko hari byinshi bibi genocide yasigiye Abanyarwanda harimo n’agahinda’’. Kwibuka genocide yakorewe abatutsi ni ukurwanya ingengabitekerezo ya genocide, ni ugushyigikira ibyiza twagezeho.

Madamu Senanateri Gakuba Jeanne d’Arc Vice Prezida wa Sena y’u Rwanda ati : ‘’Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavugutiye umuti abanyarwanda’’. Ibi yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Ruhuha ubwo bari mu muhango wo gusoza icyumwe cy’icyunamo. Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahisemo ubumwe bw’abanyarwanda. yashimiye abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi 1994 kuba baremeye gahunda ya Leta.

Avuga ku iterambere rigaragarira buri wese, Madamu Senateri Gakuba ati: ‘’Iyo umuntu ageze mu karere ka Bugesera asanga hari impamvu yo kuhatura. Senateri Gakuba asaba abaturage b’Akarere ka Bugesera gushyigikira ibyagezweho, kurwanya ingengabitekerezo ya genocide no kudaheranwa n’agahinda. Akomeza avuga ko byashobokaga kubaho ko bamwe bari kugira umutima wo kwihorera abandi bagakomeza ubwicanyi, ashima abacitse ku icumu rya genocide bakomeje ubumwe bihanganira kubana n’ababiciye ababo. Yasabye abantu bazi aho imibiri yabishwe iri, kugira ubutwari bakagaragaza aho abishwe bajugunywe.

Umurenge wa ruhuha washorejwemo gahunda yo kwibuka uhuza imirenge itandatu igize igice cyahoze cyitwa Ngenda. Kuri taliki ya 13/4/2017, mu rwibutso rwa Ruhuha, hashyinguwe imibiri y’abantu 22 basanze indi mibiri 9366.

Madamu Gakuba Yasabye abitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka gukomereza ibiganiro mu midugudu kugirango hamenyekane aho imibiri itarashyingurwa iherereye kugirango ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Bwana Nsanzumuhire yijeje abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi ko amazu yabo ashaje azasanwa.

Mukantare Jacqueline