Taliki 9/4/2017 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera muri gahunda y’abayobozi yo guhumuriza abarokotse genocide bakumva ko batari bonyine. Gahunda abayobozi bakora ku nzibutso zizashyirwa mu murage w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco UNESCO.

Mu ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abarokotse genocide bo mu Murenge wa Ntarama yagize ati “ mugomba kubaka imitekerereze y’ubupfura yo kwirinda guhemuka, yo kurwanya ubusambo yo guharanira kuba abagabo nyabo, twubaka igihugu kirangwa n’iterambere kugira ngo u Rwanda rube igihugu kizira umwiryane n’amacakubiri”. Yongeyeho ko urugendo abenshi banyuzemo rubabera isomo. Bavuge bati ; “Niba naravuye ibuzimu nkagera ubu, ingufu nakoresheje nizo ngomba gukuba kenshi ngahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Mu buhamya bwatanzwe na Niwemugeni Chantal umwe mu barokokeye muri kiliziya ya Ntarama, agize ati :“ Ndashimira Leta y’ubumwe yatubaye hafi, ubu tugomba kwiyubakira igihugu dushyigikira gahunda ya ndumunyarwanda kandi twiyubaka”.

Ntamfurayishyari Silas yari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, yatanze ubuhamya ; yicuza kuba yarabaye umusirikare w’ingabo zavanguraga abatutsi zikanabica. Yavuze ko yinjiye mu gisirikare agiye gushaka akazi kagamije gucunga umutekano w’u Rwanda n’abaturage muri rusange, agezemo asanga ari igisirikare cyigishaga kwanga abatutsi.

Asoza Ministre Kaboneka yasabye abatangabuhamya, ko ubuhamya bw’ibyababayeho babushyira mu nyandiko kugira ngo butazibagirana kandi bugere kuri benshi.

Mukantare Jacqueline