Hakizimana Theophile wakoze urugerero avuga ko gukora nk’ikipe ari ryo banga bakoresha kugira ngo ibikorwa baba barahize kuzakora babigereho.

Itsinda ry’ abasenateri riyobowe na Senateri taliki 3/4/2017 basuye Akarere ka Bugesera. Hari mu rwego rwo gusura bimwe mu bikorwa by’urubyiruko ruri ku rugerero.

Senatateri Ntawukuriryayo Jean Damascene asaba abakora itorero ry’igihugu ko ibyo baba bigishijwe ndetse n’ibyo biyemeza mu mihigo bagomba kujya babisakaza aho batuye bikagirira akamazo abaturage.

Ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere ka Bugesera, Gasarabwe Canisius avuga ko isomo ryo gukunda igihugu ari ryo rituma ibikorwa abatojwe baba biyemeje bigerwaho, by’umwihariko urubyiruko rugasinyana imihigo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane ko ari bo baba bazi ibikorwa bikenewe kurusha ibindi.

Mukagatende Chantal ni umuturage wubakiwe inzu n’urubyiruko avuga ko kuba itorero ryaragiyeho, byafashije byinshi birimo nko kubungabunga ibikorwaremezo.

Gasarabwe Canisius avuga ko kuva mu mwaka wa 2007 iyi gahunda itangira, mu Karere ka Bugesera 17,019 ari bo bamaze kwitabira itorero. Yongeyeho ko binyuze mu itorero ry’imidugudu rigiye gushyirwaho abaturage bose bazagerwaho.

 

Mukantare Jacqueline

 

Share Button