Hasozwa ukwezi kwahariwe ubufasha mu byo amategeko kuri uyu wa 31/3/2017 abaturage bo mu Murenge wa Rweru bakanguriwe gahunda yo kurangiza ku neza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, mbere y’uko umuhesha w’inkiko arangiza urubanza ku ngufu za Leta.

Abaturage bavuga ko hari ubwo amategeko abagonga kandi batayazi, nyamara ihame ari uko nta witwaza ko atamenya itegeko igihe ryamaze gusohoka mu igazeti ya Leta.

Umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Bugesera Kabalisa Fulgence avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu byo amategeko bakemura ibibazo bijyanye n’amategeko, bafasha abaturage mu gukemura ibibazo no kubiha umurongo.

Kabalisa Fulgence akomeza avuga ko icyumweru cyahariwe ubufasha mu byo amategeko ari umwanya wo kwigisha abaturage amategeko atandukanye. Banakangurira abakatiwe n’inkiko gacaca kwishyura ku neza imitungo bangije. Kabalisa Fulgence avuga ko mu bibazo 60 bakiriye 54 byabonewe ibisubizo, 6 bihabwa umurongo wo kujya mu nkiko.

Nk’uko Bwana Ngiruwombaza Joshua ushinzwe kurangiza imanza mu nzu y’ubufasha mu byo amategeko avuga ko kurangiza imanza ku neza bitareba gusa abangije imitungo. Asobanura uburyo bushoboka mu kurangiza imanza, Ngiruwombaza Joshua avuga ko uwishuza nawe ashobora kugira uruhare mu kurangiza ku neza urubanza rwaciwe n’urukiko gacaca aharira ubwishyu uwishyuzwa.

Iki cyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko cyasojwe kuri uyu wa 31 z’ukwezi kwa gatatu cyatangiye tariki 25 z’ukwezi kwa gatatu abaturage basobanuriwe itegeko rigenga abantu n’umuryango, itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Gahunda y’ubufasha mu by’amategeko yatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2006.

Mukantare Jacqueline

 

Share Button