Kuba uri hanze y’u Rwanda ntibikubuza kuba icyo uricyo : Lilian Gasake Umunyarwanda uba mu mahanga, waje mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kanada. Madamu Gasake ati : ‘’Twaje kunga amaboko y’abayobozi bafashije abanyarwanda kubaha umutekano n’ubwisanzure’’. Hari mu gikorwa cyo gushyikiriza ibigega by’amazi 7 kimwe gifite litiro ibihumbi 10, abakecuru b’incike bo mu murenge wa Ntarama.

Ingabire Betty waje avuye mu gihugu cya Tanzaniya yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abagore muri uku kwezi kwahariwe umugore ndetse no mu gihe Abanyarwanda bagiye kwinjira mu bihe bigoye, bibuka genocide yakorewe abatutsi, nk’Abanyarwanda baba mu mahanga bahisemo kwegera abagore bagizwe incike na genocide yo mu 1994 batuye mu mudugudu witiriwe Nelson Mandera mu Murenge wa Ntarama.

Mukandemezi Esperance wari uhagarariye ababyeyi batuye mu mudugudu witiriwe Nelson Mandela yavuze ko nyuma yo kubakirwa amazu nk’abagore bagizwe incike na genocide yakorewe abatutsi yo 1994, kugirango babashe gukomeza ubuzima amashyirahamwe yabafashije bahumurizanya.

Murenzi Daniel waje avuye mu gihugu cya Tanzaniya ahagarariye abanyarwanda baba mu mahanga yabwiye abo babyeyi ko Abanyarwanda baba mu mahanga bibona nk’Intara ya 6. Murenzi yavuze ko abanyarwanda baba mu mahanga baje kubereka ko, nubwo genocide yakorewegenocide yakorewe abatutsi yabasize ari incike, bagifite abo kubahumuriza. Muri uku kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa ndetse no mu gihe abanyarwanda bagiye kwinjira mu bihe byo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu 1994, Abanyarwanda baba mu mahanga bazirikanye abakecuru bageze mu ntege nke z’umubiri batakibasha kwiha amazi ndetse n’uburyo bwo kwivuza busaba mutuweli. Ni muri urwo rwego Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda babazaniye mutuweli 86, banabashyiriraho ibigega 7 bizabafasha kubona amazi hafi.

Mu Karere ka Bugesera, ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa hibanzwe ku bikorwa byo kuremera. Mu murenge wa Ngeruka abahinzi bahawe imashini 20 zuhira, umunsi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore taliki 8/3/2017. Taliki ya 24/3/2017 abakecuru b’incike bo mu Murenge wa Ntarama baremewe n’Abanyarwanda baba mu mahanga bahabwa buri wese mutuweli, n’imyenda. Kuwa 28/3/2017 umunsi inkubito z’icyeza bo mu Karere ka Bugesera bahembwaga buri umwe mu bana b’abakobwa bahembwe yagiriwe inama yo gufunguza conte, ahabwa amafaranga ibihumbi 20 mu rwego rwo gutozwa gukorana na banki.

 

Mukantare Jacqueline