kuri iyi ncuro ya 12 abana b’abakobwa batsinze neza bazwi ku izina inkubito z’icyeza 86, biga mu bigo by’amashuri biri mu Karere ka Bugesera bahawe ibihembo nk’abakobwa batsinze neza bakaba aba mbere ku bigo bakomotsemo. Mu gihugu hose, kuva iki gikorwa cyo guhemba abakobwa cyatangira mu w’2005 abakobwa bahawe ibihembwo ni 4438. Muri uyu mwaka 2017, muri kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa hiyongeyeho abakobwa 227.

Kuri uyu wa kabiri taliki 28/3/2017 Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru mu muhango wo guhemba abakobwa mu Karere ka Bugesera yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa bahembye abakobwa babaye aba mbere ku bigo bigagamo bakanatsinda neza mu bizamini bya Leta bisoza icyiro cy’amashuri mato, icyico cya 1 cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye. Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yavuze ati: Ni umwanya wo guhura n’abarebwa n’uburezi (ababyeyi n’abarezi) kugirango tuganire ku nzitizi zituma umwana w’umukobwa agarukira ku mashuri abanza, bagera mu bindi byiciro bamwe bagacikiriza amashuri yabo ntibakomeze.

Batanga impamvu zituma umwana w’umukobwa acikiriza amashuri, ababyeyi bavuga ko abana bashukwa n’abantu bakuze bakabajyana mu ngeso mbi. Indi mpamvu batanga ngo uko ubuzima burushaho guhenda abana b’abakobwa bahinira hafi ntibakomeze amashuri bakajya gushaka abagabo, n’ibindi.

Abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ku nkubito z’icyeza batanze n’ibisubizo. Umwe mu babyeyi yagize ati : Abakobwa bigirire icyizere baharanire gutsinda neza kuberako Leta yashyizeho kuri buri wese uburyo bwo kwiga.

Indi nama yatanzwe n’umwe mu bana yavuze ko umubyeyi ariwe wambere mu gusobanukirwa ko umwana ari nkundi bagashishikariza abakobwa kwiga.

Mu rwego rwo gukangurira abakobwa kwiga bakagera kure nta rwitwazo, umukobwa wavutse mu muryango ukennye akaba afite n’ubumuga bwo kutabona yakanguriye abandi guharanira kwiga neza. Undi wakanguriye abakobwa kugera kure mu mashuri ni Uwase Patricie wahembwe mu 2005 agakomeza afashwa n’imbuto Fondation ubu akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza.

 

Mukantare Jacqueline

 

Share Button