Abajyanama bagize Komisiyo y’imibereho myiza mu nama Jyanama y’Akarere ka Bugesera basuye abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere. Hari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage abayobozi begera abaturage ; babakangurira gahunda zitezimbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo Komisiyo y’imibereho myiza yasuraga Umurenge wa Nyarugenge Ababyeyi bari bazanye abana bagaragaweho imirire mibi ku kigo nderabuzima cya Nyarugenge. Umujyanama Kamanzi Athanasie yabasabye kugaragaza ubushake bwo kwitaho abana babo. Ati: Binyuze muri gahunda Leta yabashyiriyeho mwitabire imigoroba y’ababyeyi kugirango muganire ku bibazo biri mu miryango yanyu, mukangukire kuboneza urubyaro, kurya indyo yuzuye n’ibindi bizamura ubuzima bwiza bw’abana’’. Umujyanama Ayabagabo Jeremie yagiriye inama abo babyeyi yo kwirinda ubuvuzi butazwi hakoreshejwe imiti ya Kinyarwanda kuberako hari ubwo itera uburwayi butuma abana badakura neza.

Abagore bari bazanye abana gufata amata yunganira indyo bagaragaje ikibazo cy’abakobwa batwara inda zitateganyijwe bakazana abana bakabasigira ababyeyi bakiri impinja. Ikindi cyagaragaye ni uko kuboneza urubyaro batarabigira ibyabo kuberako mu bagore bari aho 4/50 baboneje urubyaro bityo bikaviramo abana kubura kubura indyo yuzuye.

Bakemura ibibazo bijyanye n’isuku aho abo bajynama banyuze basura abaturage bakabakangurira kubaka ubwiherero. Mu murenge wa Ngeruka Umujyanama Mukamana Jamviere wari uhagarariye abandi yaganirije abayobozi b’imidugudu abakangurira kwitaho kubaka ubwiherero. Abayobozi b’imidugudu basezeranije abajyanama ko kugera mu kwezi kwa gatanu buri rugo ruzaba rufite ubwiherero butunganye.

Umujyanama Kamanzi yashishikarije abagore kwigira aho guhora bateze amaboko abagabo kuberako rimwe na rimwe iba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

 

Mukantare Jacqueline

 

Share Button