Ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera 2018-2019 yatowe Kuwa 30 kamena 2018 n’abagize inama njyanama y’akarere. Inama yekwemeza iyo ngengo y’imari yari yatumiwemo abayobozi b’imirenge n’abakozi b’Akarere kuberako aribo bashyira mu bikorwa imishinga iyo ngengo y’imari iba yateganyirijwe gukoreshwa.

Ingengo y’imari yatowe2018-2019 abaturage bagize uruhare mu kuyitora. Nk’Uko Prezida w’inama Njyanama Ndahiro Ndawula Donald yabivuze , buri mujyanama mu murenge ahagarariye, yegeraga abaturage bamutoye bagatekereza hamwe ibikorwa babona bifitiye akamaro aho batuye. Ibyo bitekerezo nibyo byashingiweho hatoranywa imishinga 82 Akarere kazibandaho muri uyu mwaka.

Ingengo y'imari izakoreshwa, ingana na miliyari 18. Ayo mafaranga azakoreshwa mu mishinga 82.

 

 

Share Button