Akarere ka Bugesera kayoborwa n'Inama Njyanama, aho bitoramo Abajyanama batatu (3) bakayobora ku buryo buhoraho Akarere bakaba aribo baba bagize Nyobozi bakaba ari aba bakurikira.
Photo: NSANZUMUHIRE Emmanuel Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ni Bwana Emmanuel NSANZUMUHIRE, akaba ari ashinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw'Akarere ka Bugesera mu Bukungu, Umutekano, Imibereho myiza y'Abaturage. Mu gihe wakwifuza amakuru yimbitse wahamagara 0788593554, cyangwa ukamwandikira kuri mayor@bugesera.gov.rw cyangwa ukandika kuri Twitter @ensanzumuhire, ndetse na Facebook bugeserarwanda.
Photo: Bwana Eric RUZINDAZA Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ni Bwana Eric RUZINDAZA akurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bifite aho bihuriye n'iterambere ry'Ubukungu, Akaorana byahafi n'Abakozi b'Akarere ka Bugesera bakurikirana ibikorwa remezo, ubutaka, ubuhinzi, ndetse n'ubworozi. Mu gihe washaka gusobanuza birambuye ku nshingano ze mwahamagara kuri 0788308489, cyangwa ukohereza email kuri vmfed@bugesera.gov.rw, kuri Twitter @eruzindaza
Photo: Madamu Priscille UWIRAGIYE
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry'Imibereho myiza y'Abatugage ni Madamu Priscille UWIRAGIYE akurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bifite aho bihuriye n'iterambere ry'imibereho myiza y'Abaturage. Uyu muyobozi kaba afasha abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zijyanye n'imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Bugesera. Mu gihe wakwifuza kumuvugisha wahamagara kuri 0788596133, cyangwa ukohereza email kuri vmassoc@bugesera.gov.rw .
Photo: Bwana Elie HAKIZIMANA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Akarere ka Bugesera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta hifashishwa abakozi bahoraho, bafite ubumenyi butandukanye muri binti bitandukanye (Technicien), Aba bakaozi bose bakayoborwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Elie HAKIZIMANA akaba ari umwanditsi wa Nyobozi, ndetse ariwe ayobora abakozi baba technicien mu Karere. Mu gihe wakwifuza ku muvugisha wamuhamagara kuri 0788627625, executive@bugesera.gov.rw ndetse na Twitter @hakizimanaelie.
Nyobozi igize na n'Umuyobozi w'Akarere, ndetse naba mwungirije babiri (VMFED, VMASSOC), bakagira Umwanditsi ariwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ifata ibyemezo bireba ubuzima bwa buri munsi bw'Akarere, ibi byemeze bishikirizwa abakozi bakabishyira mu bikorwa. ibi ni bimwe mu byemezo bya Nyobozi mu bihe bitandukanye.
1. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 28 Nzeri 2015
2. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 08 Nzeri 2015
3. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 01 Nzeri 2015
4. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 10 Kanama 2015
5. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 01 Kanama 2015
6. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 10 Nyakanga 2015
7. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 01 Nyakanga 2015
8. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 19 Kamena 2015
9. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 08 Kamena 2015
10. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 11 Gicurasi 2015
11. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 01 Gicurasi 2015
12. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 28 Mata 2015
1. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 28 Mutarama 2016
2. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 08 Mutarama 2016
3. Ibyemezo bya Nyobozi yateranye ku wa 01 Mutarama 2016
Ku bindi bisobanuro wavugisha Umujyanama wa Nyobozi
Bwana KADAFI Aimable, advisor@bugesera.gov.rw 0782245592,