KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Mu Karere ka Bugesera hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu nama yo gukemura ibibazo iba buri wa gatatu saa tatu, cyangwa umuturage agahamagara nomero itishyurwa 3240 ikibazo cye kikagezwa kubo kireba.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abakeneye n’ibindi. Ku yindi minsi isanzwe  abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge, Akagari, cyangwa Umudugudu.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye. Iyo ari ikigomba kugezwa mu nkiko cyohorezwa mu nkiko hakurikijwe amabwirizwa n'amategeko.